Ticker

6/recent/ticker-posts

Ibintu 5 ugomba kumenya mbere yo gukora YouTube Channel

Mu gihe cy’ikoranabuhanga turimo, abantu benshi bakomeje gushakisha uburyo bwo gukorera amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. YouTube ni imwe mu mbuga zifasha abantu benshi kubona amafaranga, ndetse hari n’abamaze kuba abakire kubera amafaranga babona kuri YouTube. Birashoboka rwose! Gufungura YouTube Channel bishobora kugufasha kubona amafaranga, kandi hari benshi bamaze kugeraho bakaba bakorera amafaranga menshi. Ariko kandi, nk'uko biri ku zindi mbuga, ntabwo ari abantu bose bashobora kugera kuri ayo mahirwe. Mu bantu 100 bagerageza gukorera amafaranga kuri YouTube, 2% - 5% bonyine ni bo bashobora kwinjira muri gahunda yo guhembwa na YouTube. Ibi bivuze ko abagera kuri 95% bafite "YouTube Channel" bashobora kudahabwa amafaranga na YouTube, ariko ntibibuza ko bashobora gukorera amafaranga binyuze mu kwamamaza ibikorwa cyangwa serivisi zabo. ### 1) Gushinga YouTube Channel ugamije gusa kuzahembwa na YouTube Abantu benshi bashinga YouTube Channel bagamije gusa kubona "views" na "subscribers" kugira ngo babone amafaranga. Nubwo YouTube itanga uburyo bwo guhembwa, iyo ari cyo kintu cyonyine ushyize imbere, bishobora kugutwara igihe kinini cyangwa ukabura amahirwe yo kujya muri gahunda yo guhembwa. Inama yacu ni ugutegura YouTube Channel yawe ugamije kumenyekanisha ibikorwa cyangwa serivisi byawe, aho kwibanda gusa ku kubona "views" na "subscribers". ### 2) Hitamo neza "niche" yawe (Icyo ushaka kwibanda ho) Iyo ushaka gukoresha YouTube kugira ngo ugere ku ntego zawe, ni ngombwa guhitamo ikintu runaka cyihariye uzajya uvugaho—icyo twita "niche" mu Cyongereza. Ni byiza kwibanda ku ngingo imwe cyangwa ebyiri aho kugira ngo uvuge ku bintu byose icyarimwe. Bivuze ko niba ushaka kubaka YouTube Channel ikomeye, ukwiye guhitamo ibintu byawe byihariye. Urugero, niba uvuga ku buzima bwiza, shyiraho gahunda yihariye. Uko byagenda kose, birashoboka guhitamo "topics" wazajya ukora ku buryo bwagutse kandi butavangavanze. *Kungira ingingo nke uvugaho yonyine cyangwa kenshi bizagufasha kubona **ABASUBSCRIBER** kandi bikurinde guhora utakaza abo wari ufite.* ### 3) Shaka umwihariko wawe, ntukwigane abandi Ikindi cy’ingenzi ni ugutegura Channel idahora yitiranwa n'izindi. Abenshi mu bashaka gukora YouTube Channel bigana abandi bafite ibitekerezo byiza cyangwa ibikorwa bisanzwe bikorwa. Ibi bibangamira amahirwe yo kugera kure. Niba ushaka kuzamura YouTube, wibande ku gutanga ibintu byihariye—byaba mu buryo bwo gukora cyangwa mu buryo bwo kwerekana ibikorwa. Iyo ushaka gukomeza gukora ibintu nka abandi bose, bigufata igihe kirekire ngo ubone umusaruro.
### 4) Koresha YouTube mu kwamamaza ibikorwa cyangwa serivisi zawe Nubwo YouTube ishobora kugufasha kubona amafaranga binyuze mu guhembwa, hari uburyo bwiza bwo kuyikoresha: kumenyekanisha ibikorwa byawe. Nka we ufite serivisi cyangwa ibicuruzwa, YouTube ni uburyo buhendutse kandi bufasha kugera ku isoko rishya. Guhembwa na YouTube ni uburyo bumwe bwo kubona inyungu, ariko iyo uyikoresheje neza mu kwamamaza ibikorwa byawe, uba wizeye ko bizagufasha kubona amafaranga menshi kurusha ho. ### 5) Guhora wiga no kwiyungura ubumenyi ku ikoreshwa rya YouTube Ikintu cy’ingenzi mu kuri YouTube Channel ni uguhora wiga uburyo bwo gukora no kunoza imikorere ya Channel yawe. Ni ngombwa gukomeza gushakisha ubumenyi ku buryo YouTube ikora (**YouTube Algorithm**) n'ibindi byagufasha kuzamura ibikorwa byawe. Iyo umaze kumenya uburyo bwo guhitamo ibikwiye gushyirwa kuri YouTube Channel yawe ndetse ukamenya guhindura ibintu uko bikwiye, bigufasha gutera imbere no gukomeza kugera ku ntego zawe. ### Inama yacu Hari benshi bagerageje gukorera amafaranga kuri YouTube, ariko abenshi ntibabashije kugera ku ntego zabo. Icyo gihe bamwe bahisemo kubivamo, abandi baracyagerageza. Ariko ni ngombwa kumenya ko ari ibisanzwe, kandi ibintu bishobora kugenda neza igihe na nyuma y' igihe kirekire. Inama twakugeneye muri iyi nyandiko izagufasha kwirinda guta igihe ku mbuga nkoranyambaga. Ahubwo, zigiye kugufasha gukora ibintu byoroshye kandi bikagufasha gukorera amafaranga.

Post a Comment

0 Comments